Umubiri ubyara udahatse! Chelsea yacitse intege zo gusinyisha Aubameyang nyuma yo kumenya ko hari iminsi agiye kumara adakina kubera gukubitwa n’abajura

Ikipe iherereye mu Mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza ariyo Chelsea byamaze gutangazwa ko ishobora guhagarika ubusabe bwayo bwo gushaka rutahizamu Aubameyang kubera uburyo uyu mukinnyi yakubiswe n’abajura bikamugiraho ingaruka zo kumara iminsi adakina.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo Aubameyang n’umuryango we batewe n’abajura bane mu rugo rwabo.

Sky Sports yatangaje ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona ashobora kubagwa kugirango abashe gukira neza nyuma yo gukomeretswa n’abajura.

Hari hashize iminsi ikipe ya Chelsea iri mu biganiro na FC Barcelona kugirango ibashe kuba yasinyisha Aubameyang.

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’imikino cyitwa Athletic cyamaze gutangaza ko Pierre Emmerrick Aubameyang atazabasha gukina mbere y’ukwezi kuko ngo ashobora kumara ibyumweru 4 adakina umupira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO