Chimano uririmba muri Sauti Sol yatangaje ko ari umutinganyi

Umwe mu bagize itsinda rya muzika Sauti Sol yatangaje ko ari umutinganyi. Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y’indirimbo ye nshya ’Friday Feeling’.

Muri iyi ndirimbo habonekamo abagize ihuriro ry’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).

Yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: "Nta kwihisha ukundi".

Yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw’igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n’uburyarya.

Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.

Kubyemera kumugaragaro bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw’aba-LGBT muri Kenya, aho imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.


Chimano yatangaje ko nta kwihisha ukundi

Chimano wa kabiri i bumoso ni umwe mu bagize itsinda rikomeye rya Sauti Sol

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO