Khloe Kardashian yakuriye inzira ku murima abamushinja kwibagisha ikibuno

Khloe Kardashian yakuriye inzira ku murima abamushinja ko yaba yaribagishije ikibuno nyuma yo gushyira hanze amashusho ari gukora imyitozo yambaye utwenda tumwegereye.

Khloe uvuka mu muryango w’ibyamamare uzwi nka Kardashians ibi yabivuzweho nyuma yo gusangiza abafana be amashusho ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Umwe mu bafana yahise ajya aho bandikira ibitekerezo ati:" Ntimubona ko Chloe bamuteyeho ikibuno, Dore biragaragara rwose ko bacyometse hejuru y’icye".

Khloe nawe ntiyariye iminwa aho yamusubije ati:" Nta bwenge ugira, uku niko umwenda wa siporo ukoze, kuki iteka muba mushaka kurema no kwizera ikintu kibi."

Kugeza uyu munsi ni urutonde rw’ibyamamare byinshi bishinjwa kongera ibibuno cyane cyane igitsinagore mu byo bita butt implants, ubusanzwe usanga ari igikorwa gihenda cyane.

Ibindi byamamare twagarukaho byashinjwe kwibagisha ikibuno mu rwego rwo kucyongera harimo Nicki Minaj, Amber Rose ndetse na hano hafi muri Afurika Ni kenshi Zari yakunze kugarukwaho n’ibindi byamamare bitandukanye nk’abanyamidelikazi n’ibyamamare byo ku mbuga nkoranyambaga biteye neza.



Benshi bakomeje gukemanga imiterere ya Khloe bamushinja kongera ikibuno

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO