Chorale Rangurura yashyize hanze indirimbo nshya ‘Humura irakuzi’ yinjiza abantu mu mwaka mushya

Chorale Rangurura isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gihogwe, yashyize hanze indirimbo yise “Humura Irakuzi” ihumuriza abantu ndetse ikanabibutsa ko hari Imana ifite ubushobozi n’ijambo rya nyuma kubuzima bwabo.

Umuyobozi w’iyi Chorale Bwana Kwizera Simeo yabwiye Genesisbizz ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye mu mwaka wa 2021 ndetse ko bifuza ko yabinjiza mu mwaka mushya wa 2022 ibaremera andi mashimwe.

Yagize ati: “Ni indirimbo igamije guhumuriza abantu muri rusange, kuko muri ibi bihe hari byinshi bibahangayikishije, kugera nubwo bamwe biyambura ubuzima. Tuributsa abantu ko nubwo hari ibibagoye muri iyi minsi, Imana yo idahinduka kandi iratuzi, ndetse izirikana umugambi wayo kuri buri wese izawusohoza. Twifuza rero guhumuriza abantu, nk’uko Yesu abishimangiye ngo "Ntumuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere."

Chorale Rangurura yari imaze igihe kinini itagaragara ku ruhando rwa muzika mu Rwanda, yijeje abakunzi bakunda ibimbano by’umwuka baririmba ko mu minsi mike barashyira hanze n’izindi ndirimbo ziri kuri alubumu yabo nshya 7.

Simeo yagize ati: “Si ukutagaragara ahubwo twari duhugiwe mu bindi bikorwa by’umurimo w’Imana harimo no gutegura umuzingo wa 7 w’indirimbo z’amajwi. Ubu wararangiye ni nawo twatangiye hanze mu buryo bw’amashusho.

Uyu mugabo kandi yavuze ko bashegeshwe na Cvid 19, bigatuma imishinga bari bafite itagenda neza.

Ati: “By’umwihariko kimwe n’abandi bakora umurimo w’ubiririmbyi, icyorezo cya COVID-19 hari ibikorwa cyahagaritse harimo nk’ ibiterane byagutse by’ivugabutumwa n’ibindi. Kuri ubu rero dufite intego yo gukomeza gukora ivugabutumwa ryamamaza inkuru nziza ya Yesu Kirisito mu buryo bwagutse, tunabijyanisha n’ingamba zigenda zishyirwaho zo kwirinda icyorezo cya”

Chorale Rangurura yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Morodekayi, imva ya Yesu ndetse n’izindi, binyuze mu muyobozi wayo Kwizera Simeo, yashishikarije abantu kureba indirimbo yabo nshya kuri Youtube yabo ‘Rangurura Choir Gihogwe”, ndetse no kuyisangiza abandi.

Ati: “Tubafitiye ibihangano byiza byinshi tuzakomeza kubagezaho, babikunde kandi banabisangize abandi. Dufite kandi n’ibikorwa by’ivugabutumwa muri 2022 tuzakomeza kugenda tubibagezaho.”

Yongeyeho ati: “Ubutumwa duha Abaturarwanda ni ukubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2022. Uzababere umwaka wo kurushaho kubana n’Imana no gushyigikirwa nayo mu bikorwa byabo byose. Uzatubere umwaka w’amahoro, umugisha n’uburumbuke.”

Wareba iyo ndirimbo unyuze HAno
https://youtu.be/Da7h4TC2Aig

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO