Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Bimaze kumenyerwa ko benshi mu bahanzi baririmba amagambo atumvikana kubera impamvu zitandukanye ariko bakabikora mu buryo buryoheye amatwi nk’igihe bashaka kuzimiza cyangwa izindi mpamvu, Kugeza ubu Chris Brown we yiyemeje gushyira hanze amagambo agize indirimbo ye bitewe n’uburyo abantu benshi bayiririmbaga nabi.
Ku itariki 20 Ukwakira 2022 nibwo Chris Brown yashyize hanze indirimbo yise ’Under The Influence’ gusa kuva icyo gihe hari amagambo amwe yayo ataravuzweho rumwe ndetse bamwe bakayiririmba nabi mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Tiktok.
Mu gitero cya mbere cyibanziriza iyi ndirimbo yumvikana avuga amagambo: F#ckin Robitussin, mu gihe benshi baririmbaga F#ckin rubbing touching n’andi magambo yaririmbye your body lightweight speaks to me benshi baririmbagaga your body language speaks to me.
Ubusanzwe Robitussin ni umuti usanzwe uvura inkorora n’ibindi bibazo by’ubuhumekero aho ihuriye n’indirimbo ’Under the Influence’ Chris Brown avuga uburyo anywa uyu muti ukamuca intege cyane awuhawe n’umukobwa, agakomeza avugamo uburyo abishatse yajya anawumuzanira iwe mu rugo akawunywa igihe ashakiye ngo dore ko ntawundi umwitayeho usibye uwo mukobwa w’inzozi ze."
Bimaze kuba umuco ko kenshi abahanzi baririmba bamira amagambo kuburyo n’abaririmba Ikinyarwanda bigusaba gushaka amagambo agize izo ndirimbo, akenshi biterwa n’ubutumwa runaka baba bifuza gutambutsa cyangwa kuzimiza nk’aho indirimbo irimo amagambo yahungabanya nk’abana cyangwa gutukana aho hantu bahakata cyangwa ntibyumvikane neza.
Under the influence ya Chris Brown