Chris Brown yinjije abakunzi b’umuziki we mu bihe bidasanzwe bya noheli aho yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zigaruka kuri uyu munsi

Mu bihe twinjira mu minsi mikuru isoza umwaka, Chris Brown yatunguranye ashyira hanze indirimbo ebyiri zose zifuriza abakunzi be iminsi mikuru myiza ya Noheli twizihiza muri uku kwezi.

Ukwezi k’Ukuboza niko gusoza umwaka kugahurirana n’ibirori bya Noheli n’umwaka mushya, Mu gushimisha abakunzi be, Chris Brown yamaze gushyira hanze indirimbo zigaruka kuri uyu munsi.

Imwe muri yo yayise ’’ It’s Giving Christmas’’ aho imwe mu mirongo yakunzwe na benshi aririmba ati " Uko waba umeze kose, waba umukire cyangwa umukene, twese turangana, turi hano ku bwa noheli, twese turi hano ku bw’urukundo."

Indirimbo ya kabiri yayise ’’No time Like Christmas" aha ho yumvikana avuga ko yagize amahirwe yo kwishimira noheli ari kumwe n’abo akunda kurusha abandi, Igakomeza igaruka ku munsi nyirizina wa Noheli.

Noheli ni umunsi wizihizwa buri mwaka tariki 25 Ukuboza ndetse ni ikiruhuko mu bihugu bitandukanye aho abakirisitu bizihiza ivuka rya Yesu[Yezu].

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO