Chris Brown yisanze agomba kwishyura akayabo k’amafaranga nyuma yo kwerekana icyumba cyuzuye imyenda atunze

Chris Brown ategetswe kwishyura akayabo ka miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika mu buryo bwihuse aho igihe atabikora ashobora gufungirwa imiryango akanafatirwa ibihano.
Kuva umwaka ushize, IRS, Ikigo gishinzwe imisoro cyatangaje ko Chris Brown abarirwa umwenda wa $2,245,561.50 hamwe nandi $1,059,967.78 kongeraho n’andi $739,067.48 yishyuzwa na Leta ya California, Yose hamwe akaba $4,044,596.76.
Uyu mugabo arasabwa kwishyura aka kayabo k’amadeni igitaraganya bitihise agafungirwa imiryango y’ibigo by’ubucuruzi afite n’imitungo ye iri i California igafatirwa.
Icyateye iyi nkundura, Ni amashusho Chris Brown aheruka gushyira hanze yerekana inzu yuzuye imyenda afite, Benshi bakavuga ko nabyo akwiye kubyishyurira gusa abandi bakavuga ko ari uburenganzira bwe kugura ibyo ashaka mu ngano yifuza.