Chriss Eazy na Ish Kevin bikuye mu gitaramo cya Demarco

Chriss Eazy na Ish Kevin batangaje ko batazitabira igitaramo cyiswe DEMARCO LIVE IN KIGALI giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.
Ibinyujije ku rukuta rwa Instagram, Giti Business Group ishinzwe inyungu za Chriss Eazy, yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha ko umuhanzi wabo atazitabira iki gitaramo cyateguwe na Diamond League Entertainment.
Impamvu nyamukuru bafashe uyu mwanzuro, Ngo ni uko abategura ibi bitaramo bagaragaje ubunyamwuga buke no kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo umuhanzi wabo akaba atakwitabira igitaramo nk’iki.
Chriss Eazy ntazitabira igitaramo yagombaga guhuriramo na Demarco
Ku rundi ruhande, Ish Kevin nawe yatangaje ko atazitabira iki gitaramo, ngo kuko kugaragara nk’umwe mu bahanzi bazatarama ngo byari ikosa ndetse yihanganisha abakunzi be batazahamubona.
Gusa yasoje avuga ko ubu amakosa yakozwe ari gukosorwa
Ish Kevin ntazitabira igitaramo yagombaga guhuriramo na Demarco