Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Muneza Christopher biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamakuru ukora kuri Televiziyo ya Kigali Chanel 2 (KC2) witwa Abera Martina.
Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi.
Mu itangazamakuru yumvikana avuga ku ndirimbo ze cyangwa ibitaramo runaka. Biragoye kumva uyu muhanzi yavuze ku nkuru y’urukundo.
Christopher yarabiririmbye mu ndirimbo ‘Isezerano’ ati “Nta wabuza umutima gukunda nuwanjye ni uko, njye nakwimariyemo turakundana kandi nzi agaciro bifite.
Inkuru y’urukundo rwa Christopher na Abera Martina ni ivugwa mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda gusa iyo ubashije kubabaza ntawe wabona ufite gihamya igaragaza ko aba bakundana.
Christopher ubwo yakoraga ikiganiro kuri "Genesis TV mu Irigara cyangwa se Avenue387" yabajijwe ku mubano we n’uyu mukobwa.
Mu gusubiza iki kibazo niba akundana n’uyu mukobwa ntabwo yigeze abihakana cyangwa se ngo abyemeze.
Yagize ati “Njyewe ibi bintu ntabwo nshaka kubivugaho ndifashe. Uwabivuze buriya hari ahantu aba yabikuye.”
Nubwo atigeze abivugaho imwe mu nshuti z’aba bombi yabwiye Genesis TV ko bishoboka ko baba bari mu rukundo ariko bikaba bitarafata intera ikomeye.
Ati “Icyo nzicyo uriya musore afite gahunda ariko magingo aya sindamenya uko bihagaze…Reka tubitege amaso.”
Christopher mu myaka isaga 10 ishize yinjiye mu ruhando rwa muzika, ntabwo yigeze agaragaza umukobwa bakundana uretse ibyigeze guhwihwiswa ko yaba yarakundanye na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe.
Gusa Tariki 31 Mutarama 2021, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’amavuko, Christopher yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza umunsi mwiza.
Yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza icyumba gitatse indabo arangije agira ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!”
Yashyize kandi amafoto ari gukatana umutsima (cake) n’umukobwa atagaragaje isura.
Icyo gihe abakurukirana Christopher bagiye batungurwa n’ibi bintu bavuga ko nawe abatunguye nk’uko uwo mukunzi we yamutunguye.
Abera Martina we uretse kuba azwi mu itangazamakuru nta b’indi aravugwamo bijyanye n’urukundo.
Aho bigeze kwifata kuri Christopher byaranze...Asigaye ashyira udutima ku mafoto ya Martina
Mu ndirimbo ye agira ati "Nakwimariyemo kandi nzi agaciro bifite"
Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamakuru kuri KC2
Biragoye cyane kumva Christopher yavuze ku nkuru ye y’urukundo
Reba ikiganiro twagiranye na Christopher