Christopher ati “Sinteze kuzashimira Kina Music”

Muneza Christopher uri kwitegura igitaramo azahuriramo n’itsinda rya ‘Kassav’ ku munsi w’abakundana yavuze ko muri icyo gitaramo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize ari mu muziki, yabajijwe niba azashimira abamufashije barimo na Kina Music avuga ko adateze kuzabikora ngo kuko icyo bapfanaga cyarangiye.

Ku munsi w’ejo taliki ya 23 Mutarama 2020 nibwo habayeho ikiganiro n’itangazamakuru hagati y’umuhanzi Christopher hamwe nabari gutegura igitaramo azahuriramo n’itsinda rya Kassav ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk.

Christopher yavuze ko muri icyo gitaramo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize akora umuziki.

Ati “Natangiye umuziki ndi muto ubu nabaye umuhanzi mukuru mu myaka no mu mutwe, hari amakosa menshi nakoze ariko ikintu nize ni uko utakora ikintu uri wenyine…Mu muziki umuntu aba akeneye abantu benshi bafatanya.”

Muri iyo myaka hari abagiye bamufasha kugirango abe ari Christopher w’uyu munsi uzwi n’Abanyarwanda benshi. Muri abo ntabwo yakwirengagiza inzu ya Kina Music yamusinyishije bwa mbere ikamuzamura.

Aha yabajijwe niba nta gahunda afite yo kuzashimira abantu bamubaye hafi muri urwo rugendo rw’imyaka icumi harimo na Kina Music.

Ati “Icyo kibazo kirantunguye!! Gusa Kina music nakoranye nabo hari ibyo bungukaga nkuko nanjye nungutse gusa ‘Icyo twapfanaga cyararangiye’…Ndi umuntu udatinda gushimira iyo mba ndi ubikora nari kuba narabikoze ubwo bivuze ko ntabyo nzigera nkora.”


Christopher ngo ntazigera ashimira Kina Music kuko icyo bapfanaga cyarangiye

Muri uwo rugendo rw’imyaka icumi avuga ko harimo ibintu byinshi yigiyemo harimo kugenda n’amaguru ajya gukoresha indirimbo, gushwana n’abantu ariko ngo harimo n’ibyishimo yarugiriyemo byo kuba yaratumirwaga mu bitaramo binyuranye.

Avuga ko ahanini aba ari urugendo rukomeye bitewe nuko yasinye amasezerano bwa mbere afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

Kuba azahurira mu gitaramo kimwe n’itsinda rya ‘Kassav’ ngo bizaba ari ibintu bikomeye cyane ahanini bizereka n’ababyeyi be ko hari aho amaze kugera.

Ati “Ababyeyi banjye bakuze bumva Kassav, kuri njye navutse nyumva nubu ndi gusaza nkibumva. Ishema rya mbere kuri njye ni uko iwacu bazumva naririmbanye nabo kandi barajyaga bateretanira ku ndirimbo zabo.”

Budandi Nice uhagarariye Arthut Nation yateguye iki gitaramo yavuze ko kuba barahisemo gukoresha abahanzi babiri ari ukugirango abantu bazaza kuri uwo munsi bazaryoherwe hatajemo kubasondeka cyangwa ngo batahe bimyoza.

Itsinda rya ‘Kassav’ ryamamaye mu njyana ya Zouk rizaza mu Rwanda rivuye no mu bindi bihugu byo muri Afurika kuko nabo ubu bari gukora ibitaramo bizenguruka Isi bishimira imyaka 40 ishize baririmba.

Iki gitaramo cyabo kizaba taliki ya 14 Gashyantare 2020 kibere I Kigali muri Convention Centre.


Abateguye iki gitaramo bavuga ko kizaba kirimo udushya twinshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO