Umuhanzikazi Ciara ari mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ciara Princess Wilson biravugwa ko yaba ari mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana.

Aya makuru yizewe agera kuri Genesis TV avuga ko uyu muhanzikazi w’imyaka 35 nawe yaba ari mu Rwanda gusa ku mpamvu zitaratangazwa.

Uwaduhaye aya makuru yagize ati "Icyo nzi ni uko yaje mu bintu bye bitandukanye na biriya by’imikino ya BAL nk’uko abantu bari kubyitiranya."

Uyu mugore aje mu Rwanda ahasanga mugenzi we J. Cole we waje mu mikino ya BAL nkuko byamaze kwemezwa ko azakinira ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda.

Andi makuru atugeraho ni uko ibyo byamamare bibiri byo muri Amerika Ciara na J. Cole ku munsi w’ejo ku wa kabiri batemberejwe muri Parike y’Akagera bakirebera urusobe rw’ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ciara yakunzwe mu ndirimbo nka ’Get up, 1, 2 Step, Got me Good, Never ever’ n’izindi.

Biteganyijwe ko imikino ya shampiyona nyafurika y’umukino wa Basketball ya BAL izatangira ku tariki ya 16 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena ikazitabirwana n’ibyamamare byinshi biturutse imihanda yose ndetse n’amakipe 12 yaturutse mu bihugu nk’u Rwanda ,Misiri, Maroc, Tunisia, Algeria, Cameroun na Mozambique.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO