Cindy n’umukunzi we bari mu myiteguro y’ubukwe

Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo mu gihugu cya Uganda n’umukunzi we Prynce Joel Okuyo Atiku bari kwitegura kujya mu muryango wo kwa Cindy mu muhango wo gusaba no gukwa.
Cindy Uyu mukobwa wiyita umwamikazi mu bahanzikazi bo muri icyo gihugu mu mwaka wa 2020 nibwo yateye intambwe ajya akwerekana umukuzi we Prynce mu muryango we kugeza ubu aba bombi bashimangiye ko bari kwitegura ibirori by’ubukwe.
Uyu mukobwa mu cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro kuri Spark Tv yatangaje byinshi ku bukwe bwe.
Yagize ati "Ubu turimo gutegura ibirori byo gusaba no gukwa kandi ndizera neza ko byose bizagenda neza."
Uyu muhanzikazi yatangaje ibi mu gihe mu gihe ari kwitegura umwana wa mbere n’uyu mukunzi Prynce Joel, mu gihe yari afite undi mwana yabyaranye n’umufaransa w’umucuruzi witwa Mario Brunette.
Cindy n’umukunzi we Prynce Joel Okuyo Atiku