Clapton Kibonge agiye gushyira hanze filime ya 2 y’Uruhererekane nyuma y’Umuturanyi

Umukinnyi wa filime akaba n’umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge agiye gushyira hanze indi filime y’Uruhererekane nyuma y’Umuturanyi na Mugisha na Rusine zakunzwe bikomeye cyane hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu munyarwenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022 nibwo yashyize hanze itangazo risaba abifuza gukina muri Filime ye nshya y’Uruhererekane ko batangira kwiyandikisha.
Mu kiganiro yahaye Genesisbizz, Clapton yadutangarije ko nyuma yo gukora ibice byinshi bya Filime "Umuturanyi" ivuga ku rukundo rwo mu buzima busanzwe ariko harimo n’Urwenya yagiye abona ubusabe bw’abakunzi ba Sinema ko yabakorera indi filime nziza nk’Umuturanyi.
Yakomeje agira ati “ Nasanze aibyo ko nategura indi filime ya kabiri y’uruhererekane mu rwego rwo guha abakunzi banjye ibyishimo , kuri ubu nkaba natangiye gushaka abakinnyi bashya bazakina muri iyo Filime izaba ivuga nayo ku rukundo.
Abajijwe impamvu yifuje gushaka abakinnyi bashya atazakoresha abo asanzwe akinisha nka Rusine,Geofrey n’abandi bakunzwe muri Filime zahise, yavuze ko we kuva yatangira umwuga wa Sinema akunda kuzamura Impano nshya akaba ariyo mpamvu yatanze ririya tangazo kugirango abiyumvamo impano zo gukina sinema bazaze biyandikishe ari benshi bigeragereze amahirwe.
Kibonge yasoje atubwira ko abifuza kuzakina muri iyo Filime bashobora kwiyandikisha kuri numero bahawe ku itangazo bashyize hanze kandi bakaba bafite hagati y’Imyaka 30-35,7-10,25-27 ku bagabo naho ku bagore ni hagati 18-20,19-23,25-27 ,27-28,27-30 ,48-50 na 47-50 .
Ikindi basabwa nI uko bagomba kuba babona umwanya uhagije uzatuma babasha gukina filime neza nta mbogamizi.
Abantu bifuza kuzakina muri Filime ya Clapton Kibonge agiye gushyira hanze mu kwezi gutaha kwa gashyantare baramenyeshwa ko kwiiyandiskisha bizarangira tariki ya 28 Mutarama 2022.