Clarisse Karasira mu magambo asize umunyu yifurije umugabo we umunsi mwiza w’abapapa

Uyu muhanzikazi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zateye imitoma isize umunyu umugabo we maze aboneraho kumwifuriza umunsi mwiza w’aba Papa.

Kuri munsi wo ku cyumweru tariki 19 Kamena wari umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’aba papa ,ni muri urwo rwego umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe yatangaje amagambo meza y’urukundo yageneye umugabo we Dejoie ku munsi w’aba Papa.

Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto y’umugabo we amutaka, amwifuriza umunsi mwiza w’aba papa mu mitoma myiza.

Yagize ati:”Umunsi mwiza w’aba papa ku mutware wanjye Dejoie. Nkiri umukobwa iteka nahoraga nsaba Imana ngo impe ingabire yo kwiyubaha nkanasenga ngo igihe cyo gushaka nikigera Imana izampe umusore nawe wiyubashye maze twubakane rukomere. Uko nabisabye niko Imana yabikoze ndayishima.

Kuri uyu munsi nifurije isabukuru papa w’imfura yanjye, umutware watwaye umutima wanjye kandi akaba ari n’inshuti magara,

Yakomeje agira ati" bategarugori munkurikiye namwe nifatanyine namwe mu kwifuriza abatware banyu umunsi wabo mwiza. Abatarashaka namwe mbifurije kuzahirwa igihe cyanyu cyigeze.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO