Clarisse Karasira mu marenga y’ibitaramo bizenguruka isi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yaciye amarenga y’ibitaramo ateganya gukorera ku migabane inyuranye y’isi irimo Afurika, Aziya, n’Uburayi.

Clarisse Karasira uherutse guhagarika amasezerano y’imikorere yarafitanye na Alain Muku mu mezi atandatu bari bamaze bakorana, yatangiye guca amarenga y’ibitaramo bikomeye ateganya gukora.

Karasira yakomeje kuvuga ko bajya gusesa aya masezerano babanje kubiganiraho na Alain Muku wari umaze igihe nawe ahuze, bityo akabona umuziki we uzahadindirira.

Nyuma y’igihe gito atangiye gukora umuziki ku giti cye, Karasira yateguje ibitaramo ashobora kwitabira mu bihe bya vuba.

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na Clarisse Karasira yavuze ko bakiri kubitegura n’ikipe iri kubimufashamo.

Yagize ati: “yego nibyo, tubirimo n’ikipe iri kumfasha kubitegura, si vuba cyane gusa turateganya kuzabibabwira tumaze kubinoza neza.”

Karasira abajijwe ku gitaramo yakunze kugarukaho ko azajya kugikorera muri Nigeria, yavuze ko gihari ariko atahita atangaza igihe kizabera aka kanya.

Mu magambo agaragaramo amarenga menshi, Clarisse yagize ati: “
Rwanda—Nigeria Handis khana ba? Darating kami #ogelle . Muriteguye? Umukobwa w’Imana n’igihugu araje ✍🏻🎶🎤🎹🌟” akurikizwa n’ifoto ahagararanye n’umuntu wabonaga ko hari ibyo bemeranyijeho.

Clarisse Karasira arateganya gukorera ibitaramo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, Asia, ndetse no mu Burayi nk’uko akunda kubigaragaza, gusa akaba ataremeza neza aho azagenda abikorera.
Aha Karasira yararikumwe na Edouard Bamporiki atanga integuza y’ibitaramo by’umuco

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO