Clarisse Karasira ntarahabwa igifunguzo n’URUNGANO rwe-Videwo

Umuhanzikazi mu njyana Gakondo Karasira Clarisse wemeza ko URUNGANO rwe rukora ubukwe rutaramuha igifunguzo, aracyashidikanya ku gihe azakorera ubukwe bwe, bityo akaba haricyo yisabira abo bahoranye mu buto abinyujije mu ndirimbo nshyashya yise ‘URUNGANO’.

Karasira Clarisse umaze kumenyerwa mu njyana Gakondo y’umwimerere, yashyize hanze indirimbo nshya igamije kwibukiranya ko umurunga w’urukundo wakabaye uhuza abo umuntu wese aba yarabanye nabo.

Genesisbizz iganira na Clarisse Karasira yavuze ko n’ubwo uru rungano rwe rugenda rushaka, we atari yasaza, yongeraho ko atari vuba ariko nanone atari na cyera cyane.

Yagize ati: “reka da igifunguzo ndagitinya, ntago barakimpa, uretse ko ntarasaza haracyari igihe.”

Iyi ndirimbo nshya ya Clarisse Karasira irimo ubutumwa bwibutsa abatarageze ku nzozi zari ziri mu buto bwabo kuzamurana, bagafashanya kugera ku nzozi zabo.
Karasira ntaramenya igihe azarushingira, nubwo urungano rwe rubirimo
Akomeza agira ati: "hari urungano twagiye tubana mu bihe bitandukanye, ahantu henshi kuva mu bwana bwacu. Twari dufite inzozi zinyuranye, ubu abenshi ubuzima bwatujyanye ahantu henshi hatandukanye."

Yungamo ko mu guhanga iyi ndirimbo URUNGANO, ikifuzo gikuru cyaruko iri bufashe gutekereza kuri abo bavandimwe maze tukongera tugasabana, tugafashanya aho bikwiye.

Akomeza avuga ko ubutumwa yaha urungano rwe, ari ukurushishikariza gukundana, bakunga ubumwe niyo ibihe by’aba biri bubatandukanye.

Dore amashusho y’indirimbo nshya ya Karasira Clarisse yise ‘URUNGANO’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO