Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nimukongeze” yagiriyemo inama ingo zitabanye neza kuvugurura umubano wazo kugirango barusheho kugira imiryango myiza.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko nyuma yo kubona imibare igaragazwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje muri raporo yacyo cyise ’Rwanda Vital Statistics Report 2019’ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 8.
Nyuma yo kubona ko iyo mibare iri hejuru cyane uyu muhanzikazi umaze igihe gito nawe arushize yavuze ko nyuma yo gusanga mu mwaka umwe gusa hano mu rwanda ingo zisenyuka zarikubye inshuro 8 bituma atekereza cyane ku rubyiruko rugikundana ndetse n’abagabo n’abagore bubatse bakunze kugirana amakimbirane yabaviramo gutana kandi hari ubundi buryo bwinshi bagahosheje ibyo bibazo bakabana mu mahoro.
Karasira yasoje avuga ko indirimbo ’Nimukongeze’ yayikoze ashaka gukangurira abantu ko nta mpamvu yo gusenya ingo zabo ko “Uko byamera kose haba hakiri amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy’umubano.”
Reba amashusho ya ’Nimukongeze’ ya Clarisse Karasira