Confy yasobanuye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Umukunda Clemence
- by Hirwa Aimé
- 9/02/2022 saa 11:09

Umuhanzi Confy yahakanye ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence bakunze kugaragara bari kumwe ndetse yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ze ebyiri.
Kuva umuhanzi Confy yatangira kwamamara kuva mu mpera z’umwaka wa 2020 amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zifite amashusho.
Ebyiri muri zo, Jowana na Mali yifashijemo umukobwa witwa Umukunda Clemence, witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Confy aherutse kwitabira ibirori by’isabukuru ya Umukundwa Clemence
Uretse kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ze, Confy na Umukundwa bakunze kugaragara bari kumwe kenshi bituma hari abakeka urukundo rw’ibanga hagati yabo.
Mu kiganiro yagiranye na GENESISBIZZ Confy yahakanye ibyo gukundana n’iyi nkumi y’ikimero gusa yemeza ko ari inshuti ye ya hafi.
Ati “Cadette nkunda kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ariko kubivugwa ko dukundana sibyo, ni inshuti yanjye isanzwe.” Bivugwa ko Confy akundana na Umukundwa ariko bo bakabihakana
Confy uherutse gushyira hanze mini album yise 1 Min iriho indirimbo 7 avuga ko ziri guteguriza alubumu ye ya mbere izasohoka muri uyu mwaka.
Umukundwa yagaragaye mu ndirimbo ya Jules Sentore yitwa Agafoto na Njonogo ya K8 Kavuyo.
Reba Mali ya Confy hano.