Congo Brazzaville yageze I Kigali, ije gukina n’u Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville yitegura gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bakirwa n’abayobozi ba Ferwafa.

Uyu mukino wa gicuti, w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Congo Brazzaville uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 kuri stade Amahoro I Remera.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo Brazza bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu saa 20h45 za Kigali, bakirwa na bamwe mu bayobozi bo muri Ferwafa bari barangajwe imbere na Jules Karangwa, umunyamategeko wa Ferwafa.

Bakigera ku kibuga cy’indege I Kanombe, nta kintu bifuje gutangariza itangazamakuru dore ko bahise berekeza kuri hoteli ibacumbikira.
Bahise berekeza kuri Hoteli bacumbikamo bakigera ku kibuga mpuzamahanga I Kanombe
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazakora imyitozo ku munsi w’ejo kuri stade Amahoro I Remera, ari naho bazakinira umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu cy’U Rwanda.

U Rwanda ruri kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN izabera muri Cameroon mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Kuri ubu rukaba rumaze gukina umukino umwe wa gicuti na Cameroon, umukino wabaye kuri uyu wa mbere amakipe yombi akanganya ubusa ku busa (0-0).

Mu mikino ya CHAN, U Rwanda ruri mu itsinda rya C hamwe n’ibindi bihugu birimo Marocco, Uganda na Togo. Aho biteganyijwe ko U Rwanda ruzahera kuri Uganda.

Biteguye guhura n’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa Gatanu

INKURU: Ishema Christian

Amafoto: NIYONSENGA ELYSE

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO