ConnectRwanda: Papa Sava yitanze Amatelefone asaba n’abandi bahanzi gutanga

Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku mazina nka Seburikoko, Papa Sava n’ayandi na we yubahirije ubukangurambaga bugamije ko buri rugo rwatunga telefone igezweho yitanga ebyiri asaba n’abandi bahanzi kwitanga.

ConnectRwanda ni ubukangurambaga bugamije ko buri rugo rwatunga terefoni igezweho bikaborohereza kubona serivise zitandukanye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Kuva iki gikorwa cyatangira hamaze kugaraga abantu benshi bagiye bitanga harimo n’umuhanzi, umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse avuga ko niba ukoresha telefone zigezweho nawe wafasha abandi bakayitunga binyuze mu bukangurambaga bwa ConnectRwanda.

Ati “Njyewe nka Papa Sava nzataga smartphones ebyiri. Wowe se?”

Aganira na Genesis yavuze ko azatanga ubwoko bwa Telefone azabona hafi ye.

Ati “Ubu akazi kenshi koroshywa n’ikoranabuhanga haba ubuhinzi ,ubworozi (wakwiyambaza ababishinzwe ukoresheje smartphones), amakuru, kuranga ibyo ukora, ubuhanzi (wabyoroshya ukoresheje smartphones).”

Akomeza avuga ko kwiga udafite Mudasobwa (Computer) byanagufasha ukigira kuri Telefone ngo dufatanyije buri wese akayitunga rya terambere twaba turi kuri kabakaba.

Ati “Abahanzi nabo bamfashije byaba byiza kuko akenshi banareberaho n’ibihangano byacu.”

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umuryango we na wo wemeye kuzatanga inkunga

Perezida wa Paul Kagame na we yagaragaje ko umuryango we na wo wemeye kuzatanga inkunga mu gikorwa cyo gufasha buri rugo gutunga Smart Phone. Yagiye yerekana abo mu muryango we inkunga yabo.

Madamu Jeannette Kagame yemeye gutanga Telephone 27. Naho abana be, yavuze ko Yvan Cyomoro Kagame yemeye Smart Phones 23, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand bakaba bemeye 15 naho Ian Kagame akaba yemeye 15.

Bucura wabo Brian Kagame ku mafaranga yizigamiye yemeye gutanga smart Phone 5 naho Mwisengeneza wa Jeannette Kagame witwa Nana ukiri muri Kaminuza akaba yaritanze Smart Phones 3.

papa sava arasaba abahanzi kwitanga ngo kuko abaturage bazajya bareba ibihangano byabo kuri youtube

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO