Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umuherwe mushya wa Chelsea, Todd Boehly, bikomeje kuvugwa ko yahuye mu ibanga rikomeye n’ushakira amakipe Cristiano Ronaldo, Jorge Mendes aho ngo bahuriye mu gihugu cya Portugal uyu mugabo akomokamo.
Ahazaza ha Cristiano Ronaldo muri Manchester United ntiharamenyekana
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku mugabane w’I Burayi bibivuga,byatangaje ko mu biganiro aba bagabo bombi bagiranye hagarutsemo cyane izina Cristiano Ronaldo.
Ikipe ya Manchester United abenshi bakunze kuyitazira amashitani atukura (Red Devils) yarangije ku mwanya wa gatandatu bituma izakina irushanwa rya Europa League.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo ahazaza ha Ronaldo muri Manchester United ndetse no kuba yakwerekeza muri Chelsea byaganiriweho ubwo Boehly yahuraga na Mendes bagahurira mu gihugu cya Portugal.
Kizigenza Cristiano Ronaldo asigaje amezi 12 mu ikipe ya Manchester United ndetse uyu mugabo biravugwa ko atishimye na gato bijyanye nuko iyi kipe irimo kutagura abakinnyi bakomeye.
Biravugwa ko kandi Cristiano Ronaldo yifuza gukina mu ikipe izitabira Champions League bityo akarushaho kwesa imihigo muri iri rushanwa afitemo uduhigo dukomeze.
Roma itozwa na Jose Mourinho, bivugwa kandi ko iri gukurikiranira hafi ibya Ronaldo ndetse n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage nayo ikomeje kwifuza uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko.