Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Cristiano Ronaldo arateganyirizwa igihembo cy’amapawundi asaga 850,000 nyuma yo gitsinda ibitego 3-2 Mu mukino uheruka guhuza Manchester United na Norwich City. Uyu mugabo yahise aca agahigo ko gutsinda hatrick ya 60 ndetse bimuhesha amahirwe y’uko azajya ahabwa agahimbazamusyi kangana n’amapawundi 100,000 kuri buri gitego azajya atsinda.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 ari mu bihe bye byiza nyuma yo gutsinda hatrick ya 60 ikamuhesha amahirwe yo kwegukana akayabo k’amafaranga.
Cristiano Ronaldo amaze gitsinda ibitego 21 ibi byatumye abarirwa igihembo cy’akayabo k’amapawundi 750,000 kubera kwesa agahigo ko gutsinda ibitego 20.
Hiyongereyeho amapawumdi 100,000 ahembwa nyuma yo gutsinda ikindi gitego cyuzuzaga imbube ya hatrick aheruka gutsinda Norwich kuri uyu wa gatandatu.