Cristiano Ronaldo arashinjwa guhohotera umufana ubwo yamushikuzaga telefone ari gufata amashusho akayimena nyuma yo gutsindwa umukino

Cristiano Ronaldo arashinjwa icyaha cyo guhohotera n’urugomo ubwo yashikuzaga telefone umufana akayimena nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa na Everton muri Mata.

Nyuma y’uko hakomeje gukwirakwizwa amashusho yerekana Ronaldo w’imyaka 37 ashikanuza telefone Jake w’imyaka 14 akayihonda hasi, Uyu mugabo yemeye gusaba imbabazi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ronaldo yagize ati:" Ntabwo biba byoroshye kugenzura amarangamutima yacu mu bihe bigoye nk’iyo dutsinzwe, gusa ariko ntibisobanuye ko tugomba kwitwara nabi, tukagira umujinya, ahubwo dukwiye kubera urugero abana bato badukunda.’’

’’Mfashe uyu mwanya ngirango nsabe imbabazi imyitwarire mibi yanjye, ndetse ndifuza kuzatumira uwo nahemukiye ku mukino nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge.’’

Nyuma yo guha ubutumire uyu mwana w’imyaka 14 ngo yabuteye utwatsi ndetse nyina avuga ko ubwo Ronaldo yamushikanuzaga telefone ngo yamukomerekeje ikiganza.

Nyina wa Jake (ibumoso) avuga ko umuhungu we yakomerekejwe na Ronaldo nyuma yo kumusagarira

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoze bisobanurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FA) nk’icyaha cy’imyitwarire mibi/urugomo no guhohotera nk’uko bigaragara mu itegeko E3.

Iyi myitwarire ya Ronaldo ishobora kutamworohera kuko Eric Dier ukinira Tottenham yahanishijwe kudakandagira mu kibuga imikino ine (4) yose nyuma yo kujya gukiza umufana wari wagiranye ubushyamirane nabo mu muryango we, aha ukaba wakwibaza uko byagenda niba ujya gukiza ahanwa ubwo usagarira abandi we byagenda bite?

Gusa ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bwiteguye gufasha Ronaldo uko byagenda kose ngo ntibazamutererana.

Cristiano Ronaldo arashinjwa imyitwarire mibi nyuma yo gusagarira umufana akamena telefone ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO