Cristiano Ronaldo arifuza ko Manchester United yamurekura akajya gushakira ahandi

Inkuru zikomeje kuba kimono ko Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ya Manchester United kumurekura akerekeza mu ikipe izakina UEFA Champions League kuko yo nta tike yabonye muri iri rushanwa.
Nyamara ibi bibaye nyuma y’umwaka umwe gusa agarutse Old Trafford, biravugwa ko Cristiano Ronaldo yabwiye Manchester United ko ashaka kuva muri iyi kipe.
The Times itangaza ko ngo abitewe n’icyifuzo cyo gukina igikombe cya UEFA Champions League, uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yasabye ko United yakira icyifuzo cy’ikipe yose yamwifuza ishaka ko ayikinira ariko ikina muri iri rushanwa.
Uyu mugabo watsinze ibitego 24 mu mwaka w’imikino ushize,arashaka gusohoka muri United izakina Europa League ndetse ngo yasabye ko iyi kipe yumva ubusabe bw’amakipe amwifuza.
Amakuru avuga ko Ronaldo yizeye ko agifite imyaka itatu cyangwa ine yo gukina ku rwego rwo hejuru cyane kandi ko ashaka gukinira ikipe ishoboye gutwara ibikombe.
Ronaldo usigaje umwaka umwe ku masezerano ye, byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Bayern Munich cyangwa Chelsea muri iyi mpeshyi, cyane ko umuherwe mushya wa The Blues, Todd Boehly, aherutse guhura n’umushakira amakipe,Jorge Mendes.