Cristiano Ronaldo ashobora gutuma abakinnyi benshi bakomeye berekeza muri Al Nasrr ubutitsa

Kuva Cristiano Ronaldo yakwerekeza muri Al Nasrr byatumye iyi kipe igira itetambere rihanitse cyane cyane ibijyanye no kurebwa mu gihe ifite imikino runaka gukurikirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye ibi rero ngo bishobora gutuma abandi bakinnyi batari bake berekeza muri iyi kipe.

Iyi kipe yakoze ikintu gikomeye cyane igura umunya Portugal Cristiano Ronaldo aho kugeza ubu uyu mukinnyi yamaze guca agahigo nk’umukinnyi uhembwa akayabo kurusha abandi bose bakina ruhago ku Isi.

Ronaldo yasinye amasezerano y’imyaka 2.5 mu ikipe ya Al Nasrr aho biteganyijwe ko azajya ahembwa Miliyoni zigeri kuri 200 z’amayero nibura buri mwaka.

Kuva Ronaldo yajya muri Al Nasrr hatangiye kuvugwa amakuru atandukanye yemezako hari abandi bakinnyi banyuranye bashobora kwerekeza muri iyi kipe barimo Sergio Ramos,Ngoro Kante, Sergio Busquet,Eden Hazard n’abandi batandukanye.

Ngoro Kante ashobora kwerekeza muri Al Nasrr

Sergio Busquets ashobora kwerekeza muri Al Nasrr

Eden Hazardashobora kwerekeza muri Al Nasrr

Sergio Ramos ashobora kwerekeza muri Al Nasrr

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO