Cristiano Ronaldo avuye mu biruhuko aho aje guhura n’umutoza we ndetse ikimuzanye cyamaze kumenyekana

Byamaze gutangazwa ko kizigenza Cristiano Ronaldo agomba guhura na bwana Erik Ten Haag kugirango baganire ku hazaza he mu ikipe ya Manchester United.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko kuri ubu yari amaze igihe ari mu biruhuko kuko ntabwo yabashije gukorana imyitozo n’abakinnyi bagenzi be ubwo bakinaga imikino itandukanye yo kwitegura umwaka mushya w’imikino 2022/2023.

Ibitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’I Burayi byamaze gutangaza ko uyu mugabo yamaze guturuka iwabo mu gihugu cya Portugal aho agomba kugera mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri ndetse ngo aje gusaba ikipe ye ko yamurekura akajya mu yindi kipe.

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’iyi kipe aho ngo atagurishwa nyamara abakurikiranira hafi uyu mukinnyi bavuga ko aje gusaba Manchester United ko yamurekura akerekeza mu yindi kipe izakina Champions League.

Kugeza ubu haravugwa amakipe atandukanye gusa ivugwa cyane ni Athletico Madrid y’umutoza Diego Simeone.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO