Cristiano Ronaldo ntabwo arahitamo ahazaza he nubwo amafaranga yamushyizwe imbere

Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United byavuzwe ko arimo gushakwa n’ikipe ya Al Nasrr ndetse bamwe bavuga ko bamaze kumvikana gusa kugeza ubu ntabwo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko arafata umwanzuro.

Ikinyamakuru Marca cyandikirwa mu gihugu cya Espagne ku munsi w’ejo nibwo cyatangaje amakuru ko Ronaldo yamaze kumvikana na Al Nasrr ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice gusa nyuma aya makuru yaje kunyomozwa n’inkoramutima ye.

Umunyamakuru w’umuhanga akaba n’inkoramutima ya Cristiano Ronaldo witwa Piers Morgan yanyomoje aya makuru avuga ko ari igihuha gikomeye ko uyu mukinnyi atarafata umwanzuro.

Kugeza ubu ntabwo Ronaldo yari yatangaza ahazaza he ndetse ubu ahugiye mu ikipe y’igihugu ya Portugal aho barimo gukina imikino y’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO