Cristiano Ronaldo yageze Riyadh yakirizwa indabyo

Kizigenza Cristiano Ronaldo nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Al Nasrr ubwo yageraga mu murwa mukuru wa Saudi Arabia yahise yakirizwa indabyo nk’ikimenyetso cy’urukundo afitiwe.

Uyu mugabo yahisemo gusinyira ikipe ya Al Nasrr amasezerano agomba kumara imyaka ibiri n’igice aho amasezerano ye agomba kugeza mu mwaka wa 2025 ndetse bikanavugwa ko ashobora kuzahabwa andi masezerano azageza mu mwaka wa 2030 kugirango afashe Saudi Arabia kuzakira igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2030.

Biteganyijwe ko uyu mugabo Ronaldo agomba kwerekanwa nk’umukinnyi wa Al Nasrr ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Taliki ya 03 Mutarama 2023

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO