Cristiano Ronaldo yatangaje Umutoza wasimbura Ole Gunnar Solskjær

Muri iyi minsi ikipe ya Manchester United ikomeje kwitwara nabi umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko bakwirukana umutoza hakaza ZinediNE Zidane wamutoje muri Real Madrid.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza ngo abayobozi ba Manchester United bashyigikiye byimazeyo Solskjaer kandi bakomeza kwizera ko uyu umutoza w’imyaka 48 wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Nyakanga, azamura imikinire y’iyi kipe.

Ikindi kinyamakuru cyo mu gihugu cya Espagne cya El Chiringuito cyatangaje ko ikipe ya Manchester United yaba yaratangiye gutekereza kuri Zinedine Zidane nk’umwe mu batoza bahabwa amahirwe yo gutoza iyo Kip , Nyuma yaho Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bw’ikipe ye ko ariwe bazana nk’Umusimbura Ole Gunnar Solskjaer.

Andi makuru avuga ko Zidane yamaze kuvugana n’Abayobozi ba Manchester United ariko akaba yaranze kwemeza ko bizashoboka ko yakwerekeza Old Trafford kuko bivugwa ko ashobora kugirwa umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa les Blues nyuma ya Didier Deschamps.

Biravugwa kandi ko uyu mugabo wagacishijeho muri Ruhago yaba yaramaze kwegerwa Paris Saint-Germain na Newcastle United ariko nayo makipe akaba yaramaze kuyahakanira.

Nyuma y’uko ikipe y’amashitani atukura y’i Manchester imaze iminsi ititwara neza biteganyijwe ko mu byumweru bitanu biri imbere izakina imikino itoroshye ya Premier League n’amakipe arimo Liverpool, Tottenham, Manchester City na Chelsea.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO