Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye kuri mugenzi we bahanganye bikomeye ariwe Lionel Messi

Cristiano Ronaldo akomeje kugarukwaho mu itangazamakuru kubera ikiganiro gikomeye yahaye umunyamakuru Piers Morgan ndetse uyu mugabo yeruye avuga ko Lionel Messi ari umukinnyi w’umuhanga wakoze ibitangaza mu mupira w’amaguru.

Ronaldo kandi yakomeje avuga ko kuri ubu yifuriza ikipe ya Arsenal intsinzi ndetse ngo ibi bikwiye kugenda gutya mu gihe ikipe ye ya Manchester United yaba inaniwe gutwara Premier League.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko yahamije ko nta bushuti budasanzwe yigeze agirana na Lionel Messi dore ko ngo batigeze na rimwe bahamagarana kuri Telefoni gusa avuga ko amwubaha nk’umunyabigwi ukomeye.

Aba bakinnyi bombi bahoraga bahanganye mu gihe cyabo ubwo umwe yakiniraga Real Madrid undi agakinira FC Barcelona.

Aba bombi bafite ibikombe 18 bya shampiyona hagati yabo, n’icyenda bya Champions League hagati yabo, ndetse n’ibitego birenga 1,60.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO