Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Rutahizamu w’Ikipe ya Manchester United Cristiano Ronaldo yatangaje byinshi ku buzima bwe birimo uko yabwiwe na Se ko ataritaba Imana ko bitazashoboka ko bazakira na gato.
Uyu mugabo wakuriye mu buzima bwa gikene ku kirwa cya Madeira yakuze akunda kubwira se ko bazakira bakagura inzu nini cyane n’ibindi bintu byinshi kuko yakuze afite icyizere cyo kuzagera ku nzozi nubwo se yakundaga kumubwira ko kugera ku mukiro avuga bitazashoboka.
Umuryango wa Cristiano wabaga mu buzima bugoye y’ubukene nubwo se yakundaga kumubwira ko bitazashoboka gusa we yakomeje gukorana umuhate kugeza ubwo ubuzima bwiza yavugaga yaje kubugeraho bakibagirwa ingoyi y’ubukene babagamo.
Cristiano Ronaldo uyu munsi n’umuryano we babayeho mu buzima bwiza cyane kubera ko yiyemeje guhindura amateka y’ubuzima bwo mu rugo iwabo aho amagambo yabwiraga se akiri muto yabaye impamo nubwo ise atakiriho.
Niba urwana, izere inzozi zawe Kutizera ni byo bituma abantu barwanya inzozi zabo zose kandi bagatsinda inzitizi, birashoboka kuri twe gutsinda niba twemera niba dufite urugamba nyarwo niba dufite indero muri byose.
Mohamed Ali aratwibutsa ko "Ibidashoboka ari ijambo rikwirakwizwa n’abantu bake banyuzwe n’imibereho yabo, batazi ubushobozi bafite bwo guhindura isi babamo."
Cristiano Ronaldo kugeza ubu niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru uhembwa amafaranga menshi aho umutungo we wose ubarirwa muri Miliyoni 120 z’amadorali ndetse akaba anatunze ibindi bintu byinshi bimwijiriza akayabo k’amafaranga harimo nk’amahoteli.