Cristiano Ronaldo yatangiye gukomanya imitwe ubuyobozi bwa Manchester United n’umutoza wayo

Biravugwa ko umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yifuza kurekura umukinnyi Cristiano Ronaldo gusa ngo ubuyobozi bwa Manchester United ntabwo bubikozwa ku buryo magingo aya barimo kuvuga indimi ebyiri.

Kugeza uyu munsi Cristiano Ronaldo aracyifuza kwerekeza mu ikipe ishobora kuzakina Champions League ndetse bivugwa ko ushinzwe kumushakira isoko ataracika intege.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko akomeje kuvugisha benshi amagambo ndetse bigahura n’uburyo ikipe ya manchester United ikomeje kwitwara nabi ngo biri gutuma umutoza Ten Hag yifuza kurekura Ronaldo kugirango yerekeze aho yakwifuza gukina yishimye gusa umuyobozi wungirije w’iyi kipe ngo ntabwo abikozwa.

Kugeza uyu munsi ngo uburyo Ronaldo arimo kwitwara mu ikipe ya Manchester United ngo ntabwo biri gushimisha umutoza Ten Hag kuburyo we ngo yifuza kumurekura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO