Cristiano Ronaldo yategetswe gusenya Inzu ye n’ikibuga cya Tennis

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Cristiana Ronaldo yategetswe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Gerês muri Portugal, gusenya Ikibuga cya Tennis n’Inzu nto yongereye ku nzu iri muri uwo mujyi.

Iyi nzu y’uyu mukinnyi nimwe muzo afite ihenze cyane kuko yayiguze hafi y’umugezi muri ako gace ku gaciro ka Miliyoni 3.1 z’amadorali.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailymail ni uko Umuyobozi wa agace ka Terra De Bouro witwa Manuel Tibo yatangaje ko iyo nzu ya Cristiano yari yarahawe uruhushya rwo kubaka ariko akaza kurenga kubyo yasabye akongeraho ibindi atigeze asaba.

Uwo muyobozi yagize ati “Cristiano ubwo yazaga gusaba uburengenzira bwo kubaka yaduhaye umushinga we dusanga n’inyamibwa tumuha uburengenzira bwo kubaka ariko yaje kwiyongereraho indi nzu hanze yaho ndetse n’ikibuga kini cy’umukino wa Tennis kandi bitemewe n’amategeko."

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wakiniye Juventus na Real Madrid ateganya gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe, agasenya ikibuga cya Tennis n’inzu yubatse hepfo y’aho yari yemerewe. Bivugwa ko yahawe kugeza muri Werurwe 2022 akaba yaramaze kubishyira mu bikorwa.


Aho iyi nzu yubatse

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO