Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Cristiano Ronaldo nyuma yo gusohoka muri stade umukino utarangiye yaje gufatirwa ibihano n’umutoza gusa nyuma yibutse gusaba imbabazi amazi yarenze inkombe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu ubwo Manchester United yakinaga n’ikipe ya Tottenham Hospurs kukibuga Old Trafford bikarangira Man United yegukanye amanita atatu.
Ubwo uyu mukino wari hafi kurangira ahagana kumunota wa 86 nibwo umutoza w’ikipe ya Manchester united Erik Ten Hag yahagurukije Cristiano Ronaldo ngo yishyushye ajye mu kibuga Ronaldo we ahaguruka aboneza murwambariro umukino utaranarangira.
Ibi umutoza yirinze guhita agira icyo abivugaho gusa kuri uyu munsi wo kuwa kane nibwo itangazo ryasohowe n’ikipe ya Manchester United ryavugaga ko Cristiano Ronaldo yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa ku mukino wo kuwa Gatandatu uzahuza ikipe ya Manchester United n’ikipe ya Chelease ku kibuga Starmford Bridge.
Usibye kuba Ronaldo yahanishijwe kuba atazagaragara kuri uyu mukino kandi uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yanahagaritswe gukorana imyitozo na bagenzi be mu gihe cy’iminsi igera kuri itatu kubera imyitwarire mibi.
Nyuma y’akanya katari katarambiranye ibi bitangajwe uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal yahise anyarukira kuri konti ye ya Instagram ikaba arinayo ikurikirwa n’
abantu benshi kuriyi si arandika ati
”Ndi Cristiano nk’uko nahoze nkora muri carierr yanjye yose , ngerageza guhora nubaha bagenzi banjye ,abatoza banjye ndetse nabo duhanganye.
Ibyo ntabwo byahindutse.ntabwo nahindutse ,ndacyari wawundi kandi ndacyari umunyamwuga nkuko nari imyaka 20 yose maze nkina umupira mwiza kandi kubaha byangiriye umumaro ukomeye mu myanzuro yose nagiye mfata.
Natangiye ndi muto, abakinnyi bakuru ndetse b’abanyamwuga bambereye urugero rwiza ndetse rumfitiye akamaro, mpora ngerageza nanjye ubwanjye guhereza urugero rwiza abato kurinjye bakuriye mu makipe nagiye nyuramo.
Gusa kubw’amahirwe make ibyo ntabwo bihora biba rimwe na rimwe imbaraga z’ibiri kuba ziratuganza.
Ubu none ndikumva ko ngomba gukora cyane kukibuga Carrington, nkafasha bagenzi banjye kandi nkaba niteguye buri kimwe mumukino uwo ariwo wose.Kuganza n’igitutu ntabwo ari igisubizo .Ntabwo byigeze biba igisubizo.
Iyi ni Manchester United kandi United tugomba guhora duhagaze.
Vuba turaza kuba turi kumwe nanone.”
Cristiano Ronaldo yaherukaga mu kibuga ku mukino wa shampiona bakinnye na Newcastle ku kibuga Old Trafford uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi anganya 0-0.
Nubwo umutoza wa Manchester United yakomeje kuvuga ko ari ibintu bisanzwe ko umukinnyi yasimbuza ntibimushimishe bikomeje kuvugwa ko umubano w’aba bombi utameze neza dore ko ngo arinawe wafashe ibi bihano.
Ibi kandi biraca amarenga ko Cristiano Ronaldo utameze neza nagato ndetse utishimye muri iyi kipe ya Manchester United ashobora kuba yakwigendera akajya gushakira ahandi dore ko n’ubundi bigaragara ko atari muri gahunda z’umutoza Ten Haag.