Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ku munsi w’ejo kuwa 22 Gashyantare 2022,Cristiano Ronaldo yifatanyije n’Abanya Saudi Arabia kwizihiza ujyanye n’ishingwa ry’imikino ndetse yagaragaye yambaye imyambaro Gakondo y’abanya Saudi Arabia ubwo bari bahimbawe.
Ronaldo w’imyaka 38 y’amavuko yinjiye mu ikipe ya Al Nassr nyuma yo gutandukana na Manchester United nyuma y’ikiganiro cyihahariye yagiranye na Piers Morgan ndetse icyo gihe yahise atandukana na United nyuma yo kuyisebya maze birangira asinyiye ikipe ya Al Nassr aho yahawe umushahara uhambaye bituma aba umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku isi.
Ku munsi w’ejo mu hizihizwaga ishingwa ry’imikino muri Saudi Arabia byatumye muri iki gihugu hatangwa ikiruhuko mu gihugu cyose.
Kuri uyu munsi kandi w’ejo Ronado we na bagenzi be bafashe ikinyobwa gikunda kunyobwa n’abanya Saudi Arabia bakomeza kwishimira uyu munsi.