Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Van de Vaart wabaye umukinnyi rurangiranwa mu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yagereranyije Cristiano Ronaldo na Lionel Messi maze aboneraho gutangariza abantu itandukaniro riri hagati y’aba bombi.
Van de Vaart yatangaje ko Lionel Messi we ibyo akora birenze kure cyane gutsinda ibitego kuko ngo imikinire ye igirira benshi akamaro gakomeye kuburyo nabo bashobora kubyungukiramo bakabona ibitego binyuze mu mipira abaha.
Icyakora uyu mugabo ubwo yavugaga kuri Cristiano Ronaldo yagaragaje ko Cristiano Ronaldo yikunda ndetse agahugira mu gushaka gutsinda ibitego gusa no kubaka umubiri we nyamara ngo ni gake wabona ashaka no gufasha bagenzi be ngo batsinde.
Ni mu gihe Van de vaart yatangaje ko uburyo Lionel Messi akinamo usanga bwubakiye ku buhanga budasanzwe kuko ngo usanga uyu mukinnyi afunga umupira mu buryo bworoshye ndetse agacenga yitonze kandi yihuta kuburyo bigoranye kumufata.
Cristiano na Messi bashyizwe ku munzani