Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umutoza wa Manchester United Erik Ten Haag yatangaje ko agiye guhangana byeruye na Cristiano Ronaldo nyuma yo kwivumbura agasohoka muri Stade umukino utararangira kubera ko atigeze akinishwa.
Mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye ikipe ya Manchester United yabashije gutsinda ikipe ya Tottenham ibitego 2-0 ndetse muri uyu mukino ntabwo Cristiano Ronaldo yagaragayemo ndetse byatumye yivumbura bikomeye bituma ku munota wa 89 asohoka muri stade yarakaye.
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Portugal kuri ubu afite imyaka 37 y’amavuko yarakaye cyane asohoka muri stade ubwo yari abonye ko umutoza we adashobora kumukinisha kuko yari ashyize mu kibuga Christian Eriksen na Anthony Elanga akanbona ko we bamwirengagije.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru nyuma y’umukino,Ten Hag yabwiye abanyamakuru ati: "Ibyo nzabikemura ejo, si uyu munsi. Ubu twishimiye iyi ntsinzi,namubonye, ariko sinigeze mvugana na we gusa turaza guhangana."
Uwahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza, Gary Lineker, yatangaje ko imyitwarire ya Ronaldo idakwiriye yatesheje agaciro kwitwara neza kwa United imbere ya Spurs.