Cyera Kabaye Miss Muheto agiye guhabwa imodoka yatsindiye

Mu gihe abenshi bibazaga ku maherezo y’imodoka yemerewe Nyampinga w’U Rwanda 2022 ariwe Miss Nshuti Divine Muheto kuri ubu biravugwa ko imodoka ye iri mu nzira nyuma y’igihe cyari gishize.

Nyuma y’aho Ishimwe Dieudonne wari ukuriye itsinda ryabateguraga Miss Rwanda afungiwe ashinjwa guhohotera abakobwa bagiye bitabira Miss Rwanda mu bihe bitandukanye byatumye igikorwa cyijyanye no gutanga ibihembo cyizamo urujijo aho abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo ibihembo bizatangwamo.

Magingo aya irushanwa rya Miss Rwanda ryahawe Inteko y’Umuco aho yanasabwe gukurikirana ibikorwa byose bijyanye na Miss Rwanda.

Magingo aya Miss Muheto niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2022 ndetse amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa imodoka yemerewe ari hafi kuyishyikirizwa kuko yamaze gushyikirizwa Inteko y’Umuco.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO