Cyera kabaye Ali Kiba yavuze ku bahanzi bavuye muri Label ye

Umuhanzi wo muri Bongo Flava (Tanzania) Ali Saleh Kiba usanzwe uzwi nka Ali Kiba cyera kabaye yagize icyo atangaza ku bahanzi babiri bivanye muri label ye yitwa Kings Music Records.

Ali Kiba wari warazanye abahanzi babiri muri Kings Music Records barimo Cheed ndetse na Killy bivanyemo nyuma y’uko babona nta musaruro uyu mugabo ari kubagezaho.

Agaruka ku bijyanye no kugenda kw’aba basore babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ye, Ali kiba yavuze ko aba bahanzi bombi bamubwiye ko bashaka kuyivamo, nawe akabaha umugisha we.
Ali Kiba ahagararanye na Cheed

Ali Kiba yakomeje avuga ko King Music ari nk’ishuri kandi ko ibyo yashoye byose mu muziki wa Cheed na Killy byari ukubafasha nk’abavandimwe be, niyo mpamvu ngo atari yarigeze abasinyisha amasezerano y’imikoranirane nawe.

Ibi kandi Ali Kiba yemeza ko yabifataga nko gufasha umuntu uwariwe wese uri mu bamugaragiye, cyane ko we abifuriza ishya n’ihirwe aho bazajya hose.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru turimo Cheed na mugenzi Killy bashyize ahagaragara itangazo rimenyesha ko batakibarizwa muri label ya Ali Kiba bitewe n’icyo bise ‘kubungabunga umuziki wabo’.

Aba bombi bavuze ko bafashe iki cyemezo cyo kuva muri King Music label iyobowe na Ali Kiba nta makimbirane ndetse nta n’indi mpamvu iyo ariyo yose ibibateye, baboneraho no gushimirwa Ali kiba kubyo yagiye abafashamo.

Cheed na Killy bari mu bahanzi batatu bakoranaga n’iyi label ya Ali Kiba mu mwaka umwe ushize, gusa bo bakaba bafashe icyemezo cyo kuyivamo bitewe n’umusaruro muke yariri kubabyarira ugereranyije n’izindi z’iri muri iki gihugu.
Killy arikumwe na Ali Kiba

Ibi kandi bije nyuma y’uko WCB Wasafi label na Konde Music Worldwide bombi basinyishije abahanzi bashya barimo Zuchu uherutse gusinyishwa nk’umuhanzi mushya wa (WCB) ndetse na Ibraah wasinye muri (Konde Music).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO