Cyera kabaye Elon Musk akuwe ku mwanya wa Mbere mu batunze agatubutse ku Isi

Umuyobozi mukuru wa Tesla ndetse akaba na nyiri twitter bwana Elon Musk ntabwo akibarizwa ku mwanya wa Mbere nk’uko Fobes yabitangaje kuko yamaze gukurwa kuri uyu mwanya n’umuyobozi mukuru wa kompanyi LVMH bwana Bernard Arnault ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa.
Iyi nkuru yabaye kimomo ku munsi wo kuwa Mbere taliki ya 12 Ukuboza 2022 aho yatangajwe na Fobes ivuga ko Elon Musk Musk nyuma yo kugura urubuga rwa Twitter Miliyari 44 z’Ama Pound ngo yatangiye guhomba gahoro gahoro bituma asimburwa ku mwanya wa Mbere n’Umufaransa Bernard.
Ikinyamakuru Fobes cyatangaje ko Musk kuri ubu arimo kurushwa Miliyari zigera ku 10 z’Amadorali kuko kuri ubu ubutunzi bwe bubarirwa agaciro ka Miliyari 178 z’Amadorali n’aho mu genzi we afite ubutunzi bubarirwa muri Miliyari 188 z’Amadorali.
Elon Musk yakuwe ku mwanya wa Mbere aho yasimbuwe na Bernard Arnault