Cyera kabaye Iran yemeye ko yahaye ubufasha igihugu cy’Uburusiya

Ku nshuro ya mbere igihugu cya Iran cyemeye ko cyahaye U Burusiya indege zitagira abapilote bakunda kwita Drones icyakora iki gihugu kivuga ko ubu bufasha bwatanzwe mbere y’intambara iri hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, witwa Hossein Amirabdollahian, gusa yavuze ko indege bahaye Uburusiya ngo zari nkeya cyane.

Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko nubwo bahaye Uburusiya izi ndege gusa ngo byakozwe mbere yo kuwa 24 Gashyantare 2022 mbere y’uko Uburusiya bushora intambara yeruye kuri Ukraine.

Gusa umukuru w’igihugu cya Ukraine bwana Volodymyr Zelensky we ashinja Iran kutavugisha ukuri aho avuga ko ingabo ze zihanura bene izi ndege zakorewe muri Iran zigera ku icumi buri munsi.

Iran bwa mbere yemeye ko yahaye igihugu cy’Uburusiya indege zitagira abapilote (Drones) ndetse Iran ikomeza ihamya ko ubu bufasha bwabayeho mbere y’intambara yo muri Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO