Cyera kabaye Perezida Zelenskyy biravugwa ko agiye kugirira uruzinduko hanze y’igihugu cye

Amakuru ya BBC aravuga ko Perezida wa Ukraine bwana Volodymyr Zelensky ngo arimo gupanga urugendo rwe rwa mbere ateganya gukorera hanze y’igihugu cye kuva yagabwaho ibitero n’Uburusiya kuva kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka.

Biravugwa ko bwana Zelensky ngo ateganya gusura Leta ya Washington kuri uyu wa gatatu ndetse ngo ashobora kuzabonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwana Joe Biden.

Kugeza ubu kuva Ukraine yagabwaho ibitero n’Uburusiya kuwa 24 gashyantare ntabwo uyu mugabo yari yabasha gusohoka ngo arenge imbibi z’igihugu cye.

Gusa ngo hari impungenge zikomeye ko urugendo rw’uyu mugabo rushobora guteza umutekano muke mu gihugu ndetse ngo umwanya uwo ariwo wose rushobora guhagarikwa.

Kugeza ubu Ukraine ari hafi kumara umwaka mu ntambara ihanganyemo n’uburusiya kuva mu mpera za gashyantare uyu mwaka ndetse nta kizere kirambye cy’uburyo iyi ntambara ishobora guhagarikwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO