Kera kabaye umutoza Graham Potter yaraye aryamye arasinzira

Ikipe ya Chelsea cyera kabaye abafana bayo bararanye umunezero nyuma yo guturuka inyuma maze ikabasha gutsinda ikipe ya Borussia Dortmund ibitego 2-0 nyuma y’aho umukino ubanza iyi kipe yari yatsindiwe mu Budage igitego 1-0.

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Dortmund umutoza Graham Potter yaraye abashije gusinzira nyuma yo kumara igihe kitari gito ahangayitse ku mpamvu z’uko ikipe ye itarimo gutanga umusaruro ufatika mu mikino yari irimo gukina.

Ikipe ya Chelsea yatsindiwe n’abakinnyi nka Raheem Sterling hamwe na Kai Havertz ndetse ibi byatumye isezerera iyi kipe yo mu gihugu cy’u budage maze Chelsea ikomeza muri 1/4.

Nubwo bwose Potter n’ikipe ye ya Chelsea baraye bitwaye neza gusa hari amakuru akomeje kuvugwa ko mu gihe cyose uyu mugabo atakwitwara neza muri iyi kipe nggo ashobora gusimbuzwa umutoza Zinedine Zidane watwaye ibikombe binyuranye muri Real Madrid.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO