DRC:Umuhanzikazi Nicole Ngabo amaze kubaka izina rikomeye mu muziki mu gihe gito awumazemo

Nicole Ngabo ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho kuri ubu atuye mu mujyi wa Goma ndetse
akaba arinaho akorera umuziki we muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz Nicole Ngabo yatangaje ko yatangiye gukora umuziki kuva mu bwana bwe ndetse kuri ubu akaba umuziki akora umaze kugera ku rundi rwego bijyanye n’ibikorwa afite birimo indirimbo zitandukanye amaze gushyira hanze.

Mu magambo ye yagize ati:Natangiye gukora umuziki kuva mu bwana bwanjye ndetse ubwo nari mfite imyaka 12 y’amavuko natangiye kuririmba indirimbo zitandukanyue bituma nyuma ninjira mu muziki bihamye

Nicole Ngabo nubwo ari umuhanzikazi ukizamuka avuga ko kuri ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye ndetse harimo niyo yakoranye n’’umuhanzi Patrick Bukuya.

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki neza mu mwaka wa 2015 gusa avuga ko urugendo rwe mu muziki rwatagiye akiri umwana kuko ku myaka ye 12 yatangiye kuririmba mu itsinda ryitwa Gospel Glory Faith.

Mu mwaka kandi wa 2018 yatangiye kuririmba mu rindi tsinda ryitwa Chandelier de Gloire gusa kuri uyu munsi akora umuziki ku giti cye aho amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 7 harimo n’indirimbo ahuriyeho n’umuhanzi Patrick Bukuya.







Umuhanzikazi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Nicole Ngabo amaze kubaka izina rikomeye bijyanye n’indirimbo afite

Indirimbo Goodness of God ya Nicole Ngabo ni imwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO