Daddy Yankee yatangaje ko agiye gushyira alubumu ye ya nyuma hanze agahita asezera umuziki

Uyu muhanzi yatangaje ko urugendo rwe mu muziki rumeze nka Marato gusa akemeza ko agiye kwesa imihigo ye nyuma yo kumurika iyi Alubumu yemezako igomba kuba ari iya nyuma bityo agahita ahagarika umuziki burundu, ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amashusho mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kuwa 20 Werurwe yemeza iyi nkuru.

Daddy Yankee ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Ramon Ayala, ubwo yashyiraga hanze iri tangazo yagize ati’’ urugendo rwanjye rwabaye rurerure nka marato gusa nyuma na nyuma ngiye kurushyiraho iherezo, ubu ngiye kwishimira byose mwampaye kuko ni mwebwe mwampaye imfunguzo bityo mfungura imiryango maze bintera imbaraga zo kwiyereka isi yose."

Yakomeje agira ati:"Aho twakuriye twakuze abenshi muri twebwe twifuza kuba abacuruzi b’ibiyobyabwenge, gusa uyu munsi abo twakuraye iyo nsubiyeyo usanga nabo bifuza kuba abahanzi ndetse rwose ibyo bisobanuye byinshi kuri njyewe."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO