Dady De Maximo yavuze imyato Aline Gahongayire

Dady De Maximo yashimiye umuhanzi Aline Gahongayire bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu gitaramo cya Iwacu Muzika aheruka gukora.

Nkuko bimaze kumenyerwa igitaramo cya Iwacu Muzika kigenda kiba buri cyumweru hagenda hakoreshwa abahanzi batandukanye haba abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyangwa n’abandi basanzwe bakora Secular.

Mu cyumweru gishize hakoze Aline Gahongayire. Mu bakurikiranye igitaramo cye harimo na Dady De Maximo wanyuzwe n’icyo gitaramo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko Aline ari inshuti ye kandi ko igitaramo yakoze cyari kiryoshye cyane.

Ati “Mu buzima tugira inshuti nyinshi ariko uyu munsi mfashe umwanya ngo nshimire uyu mubyeyi @alga_love. Ndamushima kuri byinshi ariko ubu nteye ijwi kubw’igitaramo gihebuje yagize ejo hashize kuri RBA.“

“Mu buhanga bwinshi cyane ngusabiye Imigisha n’abahanzi mwese mwagize uruhare ngo kibe, na @luckmannzeyimana wayoboye neza.”

“Nshuti yanjye Aline ngushimiye ko uri inshuti ariko ndengejeho nkora post kuko uri imwe muzitinda zitaza zigenda, uko wagumyeyo niko nanjye nzakugumaho, gwiza amashimwe, gwiza imigisha, gaba ibyiza, uzasarure amajana kandi uzagabirwe iby’iteka.”

“Wakoze gutuma natwe kuri YouTube duhimbaza, aba bajeunes mwaririmbanye uti muri abejo heza mu buhanzi kuko mwagabiwe iby’abanyempano, abakobwa beza nabonye, abahungu beza nabonye, bose bahimbaza kandi buje ubuhanga busobetse impano zadanazwe mwagize neza toute l’équipe byose mbese. Ndagukunda. Imana Ikomeze Irinde intambwe zawe kandi Iguhe umunezero mwinshi n’ubuzima maze ukomeze uhimbe ibidukiza kandi bikadutwaza uru rugendo rw’ubuzima. Hobeeee.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO