Dady de Maximo yasohoye indirimbo ivuga uko Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo

Umunyamideli akaba n’umunyamakuru Dady de Maximo Mwicira Mitali wamenyekanye mu Rwanda mu bintu bifite aho bihurira n’imyidagaduro yashyize hanze indirimbo ivuga k’urupfu rw’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ziroshywe muri Nyabarongo.

Mu kiganiro na Genesisbizz Dady De Maximo yadutangarije ko iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y’imyaka 13 akoze Filime ivuga ku nkuru y’uko Abatutsi bicwaga muri Jenoside yo mu 1994 bakajungunywa muri Nyabarongo, Ibiyaga n’Inzuzi yise “ By The Shortcut bivuze Iy’Ubusamo.

Yakomeje atubwira ko igitekerezo cyo kuyikora yifuzaga ko bijyana neza na Filime ivuga uko Imiryango y’ Abatutsi bicwaga urubozo abandi barohwa mu migezi minini nka Nyabarongo ndetse n’ibiyaga bitandukanye byo mu Rwanda.

Ati “Nakoresheje ubushakashatsi bwinshi butandukanye mu gihugu cyanjye ndatembera ngenda nshaka amateka mu bice bitandukanye ndetse nganira n’ababyeyi batandukanye harimo na Mama wambyaye wagiye ambwira benshi mubo babanye bagiye bicwa ako kageni bakarohwa mu migenzi nka Mwogo kugera mu Akagera na Nyabarongo.”

Yakomeje agira Ati “Muri make si indirimbo gusa ahubwo n’ikimenyetso cy’urusobe bw’ubuhanzi bushyizwe hamwe hakavamo igihangano cy’ireme. Igitekerezo rero cyaje kivuye aho hose nagenze n’abo naganiriye nabo ku mateka y’iyicwarubozo n’ay’iroha n’irohwa ry’Abatutsi mu Rwanda.”

Indirimbo Iy’Ubusamo Dady De Maximo ayishyize hanze mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dady de Maximo yasoje atubwira ko ariwe wiyandikiye iyi ndirimbo yise Iy’Ubusamo ariko akifashisha umuhanzi Mani Martin mu nyikirizo no kuyishakira amajwi anogeye amatwi naho itunganywa na Ishimwe Clement muri Kina Music.

Tubibutse ko Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Rwanda, un deuil impossible- Effacement et traces’ kivuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Dady De Maximo avuga ko iyi ndirimbo yayanditse muri 2008

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO