Daliso Chaponda wahatanye muri ‘Britain’s Got Talent’ yatumiwe muri Seka Live

Umunyarwenya uri mu bakomeye ku Isi Daliso Chaponda yatumiwe mu gitaramo cya Seka Live itangira umwaka wa 2020 azahuriramo n’abandi basetsa barimo Idris Sultan wo muri Tanzania n’abandi bo mu Rwanda.

Arthur nation itegura igitaramo ngarukakwezi cya Seka Live yatangaje Abanyarwenya bazakoresha mu gitaramo cyo muri Mutarama gitangira uyu mwaka wa 2020.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba taliki ya 26 Mutarama 2020 kibera I Kigali muri Marriott Hotel.

Abatumiwe bazatera urwenya harimo umunya-Malawi Daliso Chaponda, umunyatanzania Idris Sultan, Michael Sengazi na Nkusi Arthur.
Muri abo bose bazasetsa abantu uzaba ari umutumirwa w’imena ni Daliso Chaponda.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’ ribera mu Bwongereza.

Muri iryo rushanwa yabashije kwitwara neza aza ku mwanya wa gatatu ahabwa na Golden Buzzer itangwa ku bantu baba bitwaye neza imbere y’akana nkemuramapaka.
Chaponda yatangiye umwuga wo gusetsa muri 2001 ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza yitwa Concordia iherereye muri Canada. Muri 2006 yagiye gutura mu Bwongereza ari naho yatangiye gukora urwenya nk’uwabigize umwuga.

Bitewe n’ibitaramo yagiye akora mu bihugu bitandukanye benshi bashimye impano ye bituma muri 2014 atangira gukora ikiganiro cyo gusetsa cyacaga kuri BBC.

Muri 2017 nibwo yinjiye mu irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’. Umukemurampaka witwa Amanda Holden amugirira ikizere amuhesha amahirwe yo kugera mu kiciro kibanziriza icya nyuma (Semi Final) arahatana birangira yegukanye umwanya wa gatatu.

Chaponda ntabwo ari ubwa mbere aje mu Rwanda kuko ahaheruka muri Nyakanga 2018 nabwo mu gitaramo cy’urwenya cya Kigali International Comedy Festival.

Undi witezwe muri Seka Live ni umunya-Tanzania Idris Sultan wegukanye irushanwa rya Big Brother African muri 2014 atsinze abarimo Nkusi Arthur na Frank Joe b’Abanyarwanda.
Idris Sultan w’imyaka 26 aheruka mu Rwanda muri 2018 mu gitaramo cya Seka Fest nacyo gitegurwa na Nkusi Arthur.

Daliso Chaponda wahatanye muri ‘Britain's Got Talent' yatumiwe muri Seka Live

Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa muri 2014 nawe yatumiwe muri Seka Live

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO