Dan Wieden wagize uruhare mu guhanga ijambo JUST DO IT rikoreshwa n’uruganda rwa Nike yapfuye

Niba waritegereje neza ibikoresho bya Nike hari amagambo yanditseho agira ati ’ JUST DO IT’, uwagize uruhare mu guhanga aya magambo yitabye Imana

Buri ruganda aho ruva rukagera usanga rufite ijambo rimwe cyangwa interuro runaka rukoresha ryongerwa ku kirango cyarwo ndetse si inganda gusa n’ibigo bitanga serivise zitandukanye nka banki n’ahandi hose usanga bagira interuro runaka bakoresha.

Dan Wieden ni umwe mu bagize uruhare rwo guhanga ijambo ryifashishwa n’uruganda rwa Nike.

Uyu mugabo yavutse mu kwezi kwa Werurwe mu 1945 aho yaje no kubona impamyabumenyi mu itamgazamakuru mu 1967.

Mu 1988 nibwo uyu mugabo yahanze interuro JUST DO IT ikoreshwa n’uruganda Nike aho icyo gihe bari abakiriya barwo ubwo we n’indi nshuti ye bari baratangije ikigo cyamamaza.

Inkuru dukesha Fox29 ivuga ko nyakwigendera Dan yapfuye ku itariki 30 Nzeri 2022 aho yari kumwe n’umugore we mu rugo i Portland muri Oregon ku myaka 77 y’amavuko.

Kugeza ubu icyateye urupfu rw’uyu mukambwe ntikiramenyekana ndetse ntacyo umuryango we wari wabitangazaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO