Daniel arap Moi wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana

Daniel Toroitich Arap Moi wabaye wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya, akayobora igihe kirekire kurusha abandi , yitabye Imana ku myaka 95 aguye mu bitaro bya Nairobi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezida wa Kenya rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Arap Moi azashyingurirwa. Ibendera ry’igihugu ryururukijwe kugeza muri 1/2.

Daniel Arap Moi yari umunyepolitike waharaniraga cyane kuvugwa neza n’abaturage ba Kenya.

Moi yavutse itariki 2 Nzeri 1924, avukira mu muryango w’abahinzi mu gace ka Baringo, rwagati muri Kenya.

Yabanje kwitwa Torotich Arap (umuhungu wa), nyuma aza guhitamo izina rya Daniel, ubwo yigaga mu mashuri abanza, ari na bwo yabatijwe n’Abihayimana b’Abakirisitu.

Yari umwe mu banyapolitike bake bo muri Kenya batavukaga mu moko abiri akomeye muri icyo gihugu, ari yo aba Kikuyu n’aba Luo. We yari umu Tugen, wo mu bwoko buto bwo muri Kenya, bw’aba Kalenjin.

Moi wabanje kuba umwarimu mbere yo kujya muri politiki, ni we Perezida wa Kenya wamazeho igihe kirekire ndetse ahindura bikomeye iki gihugu.

Yayoboye kuva mu 1978 kugeza mu 2002, agera ku butegetsi yasimbuye Jomo Kenyatta.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO